Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali, yegukanye ibihembo bibiri mpuzamahanganga bitangwa ku mahoteli y’indashyikirwa hirya no hino ku Isi, bizwi nka World Luxury Hotel Awards 2023.
Iyi hotel yahawe igihembo cyo kuba muri hoteli zo kwakiriramo inama muri Afurika kizwi nka (Best Luxury Hotel & Conference Centre) ndetse no kuba hoteli nziza mu kwakira ibirori bitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba (Best Luxury Banquet/Event Hotel).
Nubwo ugiye mu burambe wasanga Radisson Blu Hotel & Convention Centre ari nto bitewe n’imyaka imaze, mu bigwi ni ubukombe kuko kuva yatangira gukora imaze kwakira inama n’ibindi bikorwa Mpuzamahanga bitandukanye.
Zimwe muri izo zikomeye zirimo Inama Isanzwe ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri Nyakanga 2016, Inama Mpuzamahanga ku Bidukikije (Amendment to the Montreal Protocol) mu Ukwakira 2016.
Harimo kandi Inama Idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasinyiwemo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (Continental Free Trade Area) muri Werurwe 2018.
Izindi nama zirimo iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza izwi nka CHOGM 2022; Inama mpuzamahanga y’ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari ryitwa Fintech “Inclusive Fintech Forum” yabaye mu 2023; Inama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho (GSMA) n’izindi zikomeye.
Iyi hotel imaze kumenyekana mu kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye zibera mu Rwanda zikitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Imaze kwegukana ibihembo biri ku rwego mpuzamahanga binyuranye harimo ibitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel Awards (WTA) yegukanye mu 2017, 2018 na 2019.
Harimo kandi ibihembo bitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ibihembo ku mahoteli cyitwa ‘Haute Grandeur Global Hotel Awards.’
Radisson Blu Hotel & Convention Centre yanegukanye ibihembo birimo icya hoteli zifite igishushanyo cyiza n‘izikomeje gutera imbere muri Afurika (Africa Property Investment Awards 2018), icya hoteli yahize izindi mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda mu 2018, kizwi nka Luxury Business Hotel Awards ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ifite ibyumba 291, birimo ibisanzwe, ibindi biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu n’icyakwakira umwami; harimo ibyiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye.
Ni hoteli itangaje ifite igikoni kigezweho cyabasha gutekera abantu 10.000. Irimo piscine, restaurant ihebuje n’urunywero rugezweho ndetse n’ibibuga bya tennis.
KCC ifite ibyumba by’inama 18 birimo n’icyumba kinini cyakira abantu 2600, ariko hashobora kuberamo n’ibindi bikorwa nk’ibitaramo n’ubukwe.
Ibindi byumba byubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga rituma bishobora guhuzwa bikakira abantu 2000 icyarimwe, bisobanuye ko ibyumba byose by’inama bigize iyi nyubako bishobora kwakira abantu 5000.
KCC ifite parking yo munsi y’ubutaka [underground parking] ishobora kwakira imodoka 180, kongeraho n’indi rusange ijyamo imodoka 650 zigaparika mu mutekano usesuye.