Business

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 11,2%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu Ukwakira, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 11,2%, ni imibare iri hasi ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje kuko bwo byari byazamutseho 13,9%.

Rd11

Mu Ukwakira, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byiyongereyeho 23,1%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 8,4%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,4%.

Ugereranyije Ukwakira 2023 na Ukwakira 2022, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7,4%. Ugereranyije Ukwakira 2023 na Nzeri 2023, ibiciro byiyongereyeho 0,3%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2%.

 

Related Articles

Business | 31-01-2023

Rwanda to host 2023 World Travel and Tourism Council Global Summit

Read More
Business | 31-01-2023

Rwanda’s tourism offerings on showcase at Vakantiebeurs Tourism Fair in the Netherlands

Read More
Business | 31-01-2023

Patience Mutesi named BPR Bank Rwanda boss

Read More