Business

Urubyiruko rweretswe ibyiza byo kwihangira umurimo rutarava ku ntebe y’ishuri

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza rwagiriwe inama yo gutangira gutekereza imishinga yazabagirira akamaro hakiri kare kuko iyo bari ku ishuri ari bwo baba bari mu maboko meza y’abakabagiriye inama zitandukanye.

Byavugiwe mu biganiro byaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye byiswe ‘Career Summit’ byahuje urubyiruko rw’abanyeshuri basaga 1000 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye kuwa 08 Ugushyingo 2023.

Ababyitabiriye beretswe ibikwiye gutekerezwaho mu gihe cyo gushaka akazi,icyo abakoresha bitaho batanga imirimo n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere umurimo n’ishoramari mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yavuze ko urubyiruko rwagakwiye kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba baba hamwe, nyamara bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye.

Ati “Umuntu asohoka muri Kaminuza yarize ibaruramari , undi yarize ubwubatsi ariko kugira ngo bihurize hamwe barageze hanze bakore nka sosiyete cyangwa ishyirahamwe biragoye. Kujya hanze ugashaka akazi wenyine nabyo ntibyoroshye hanze aha. Birakwiye ko mubitekerezaho kare mukiri kumwe, mugasohoka ibyo mwarameze kubyubaka rwose’’.

Yongeraho ati “ Leta ifite amafaranga agenewe gufasha urubyiruko nkamwe muhanga akazi. Turasaba kaminuza gutanga uwo musanzu byaba ngombwa n’abarimu bakabigiramo uruhare mu kubibatoza kuko ni ho turi kugana’’.

Umuyobozi wa Koleji y’ubukungu n’ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph,yavuze ko bagiye kuganiriza abarimu bakajya bagira umwanya wo gutanga inama ku banyeshuri batangiye gutekereza kwihangira umurimo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “Kaminuza ifite inshingano zo gutanga uburezi buhamye kugira ngo wa mwana narangiza atazajya kuba umuzigo ku muryango. Niyo mpamvu tuzaganiriza abarimu bacu bakajya bakurikirana abana bagize ibitekerezo by’imishinga myiza kandi bishyize hamwe bityo barusheho kubayobora neza mu butyo buganisha mu kwikorera.”

Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro bavuze ko byongeye kubafungura ubwenge kandi ko bagiye kongera gutekereza neza kuri ejo hazaza babinyujije mu guhanga umurimo bishijiye ku mahirwe abakikije.

Iyi nama ya Career Summit igamije kurushaho kwereka abanyeshuri bitegura gusoza amasomo ya kaminuza n’amahirwe ahari yabafasha kwibona ku isoko ry’umurimo.

Related Articles

Business | 31-01-2023

Rwanda to host 2023 World Travel and Tourism Council Global Summit

Read More
Business | 31-01-2023

Rwanda’s tourism offerings on showcase at Vakantiebeurs Tourism Fair in the Netherlands

Read More
Business | 31-01-2023

Patience Mutesi named BPR Bank Rwanda boss

Read More