Business

Icyambu Mpuzamahanga kigiye kuzura (Amafoto)

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko imirimo yo kubaka icyambu cya Rubavu (Rubavu Port) icyiciro cya mbere yarangiye ndeste kikazatangira kwakira ubwato n’imizigo mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.

Icyambu cya Rubavu kizajya cyakira ibicuruzwa bibikwa bivuye mu turere twa Nyamasheke, Karongi,Rutsiro na Rusizi, hakiyongeraho no mu duce twa Congo dukora ku Kivu aritwo Goma, Bukavu, ikirwa cya Ijwi, Kalehe, Kabare na Minova.

Meya w’agateganyi wa Rubavu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imirimo yo kubaka iki cyambu igice cya mbere igeze ku musozo.

Yagize ati “Iki cyambu ni igikorwaremezo kinini twishimira. Kigiye kunoza ubuhahirane. Ubusanzwe ubwato bunini bwakoraga mu kiyaga cya Kivu bwatwaraga ibicuruzwa bijya Rusizi,Karongi n’ahandi ariko ugasanga nta hantu habugenewe ho guhagarara’’.

Akomeza avuga ko ubu ibicuruzwa bigiye kugira aho bibikwa habugenewe, abacuruzi bagire aho baruhukira,aho bategera ubwato n’ibindi.

Iki cyambu kigizwe n’Ububiko bugezweho, Ibiro by’Abinjira n’abasohoka cyane ko kizakora nk’umupaka wo mu Mazi uhuza u Rwanda na DRC, Ibiro bya Polisi n’inzego zishinzwe umutekano, ahacururizwa amafunguro n’ibyo kunywa, aho guparika ubwato bunini n’ubuto, amacumbi n’ibindi.

Icyambu cya Rubavu cyatangiye kubakwa kuwa 10 Gashyantare 2020 aho byari biteganijwe ko icyiciro cya cyuzura mu gihe cy’amezi 18 ariko byagiye bimwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19.

Biteganijwe ko iki cyambu nicyuzura cyose kizatwara miliyoni $6,5 .

Related Articles

Business | 31-01-2023

Rwanda to host 2023 World Travel and Tourism Council Global Summit

Read More
Business | 31-01-2023

Rwanda’s tourism offerings on showcase at Vakantiebeurs Tourism Fair in the Netherlands

Read More
Business | 31-01-2023

Patience Mutesi named BPR Bank Rwanda boss

Read More