Business

Abikorera barifuza ko ibiro bya MAGERWA byongera gukora

Mu byifuzo by’abikorera bo mu Karere ka Huye, hakunze kuzamo icy’uko ibiro bya MAGERWA by’i Huye byakongera gufungura imiryango.

Abikorera b’i Huye bavuga ko bifuza ko biriya biro byakongera gukora kuko byabafasha kwihutisha ko ibicuruzwa bibageraho, bitarinze gutonda umurongo mu biro bya MAGERWA by’i Kigali.

Gervais Butera Bagabe uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye agira ati “I Kigali biba biri buze gutonda umurongo muremure, biba biri buze guca mu ntoki nyinshi z’abantu, ariko bihise biza, gusora byakwihutishwa.”

Ikindi ngo byatuma haremwa imirimo mishya bityo muri Huye hakinjira n’andi mafaranga yafasha mu guteza imbere abahatuye.

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko kuba biriya biro byakongera gufungura imiryango byaturuka ku guhuza imbaraga kw’abikorera b’i Huye.

Agira ati “Tumaze iminsi dukangurira abikorera b’i Huye bahuje ibyo bakora gukorera hamwe, aho kugira ngo bajye kurangura ku bandi ahubwo bakishyira hamwe bakajya kurangura hanze y’u Rwanda hanyuma ibyo baranguye bikaba ari byo bitanga n’amahirwe yo kuba hakongera gukoreshwa.”

Akomeza agira ati “Umukoro uri ku rwego rw’abikorera, naho abatanga iyo serivise bo bategereje ko hagira abayisaba.”

Ibyo Meya Ange Sebutege avuga byenda gusa n’ibyo Perezida Paul Kagame yabwiye abikorera b’i Huye ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana baho tariki ya 12 Mata 2015, kuko yari yabemereye ko nibatangira gutumiza ibicuruzwa hanze, amazu ya MAGERWA atari agikora azashyirwamo abakozi.

Ku bijyanye no guhuza imbaraga bagatumiriza hamwe ibicuruzwa, Bagabe avuga ko batarabigeraho akongeraho no kuba imipaka y’i Burundi ifunze, bityo hakaba nta bicuruzwa bihaturuka byinjira mu gihugu na byo bituma ubucuruzi budatera imbere vuba.

Agira ati “Iyaba bizinesi yagendaga neza hagati yacu n’u Burundi, hano hagombye kuba hakora cyane kubera ibituruka i Burundi n’i Bukavu byahahitira bikabona kujyanwa ahandi, hakaba n’ibyaza biturutse mu Bushinwa cyangwa ahandi na ho bigahita bizanwa ino, hanyuma hakagira n’ibiva ino bijya i Burundi n’i Bukavu.”

Meya Sebutege avuga ko kugeza ubu aho MAGERWA yahoze ikorera hakorera ishami rya polisi y’u Rwanda ryo kurwanya magendu (RPD), naho ahahoze ububiko (Stock) hakifashishwa n’abakwirakwiza ifumbire n’inyongeramusaruro .

Related Articles

Business | 31-01-2023

Rwanda to host 2023 World Travel and Tourism Council Global Summit

Read More
Business | 31-01-2023

Rwanda’s tourism offerings on showcase at Vakantiebeurs Tourism Fair in the Netherlands

Read More
Business | 31-01-2023

Patience Mutesi named BPR Bank Rwanda boss

Read More