Business

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2024 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,486 Frw uvuye kuri miliyari 3,904 frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, bigaragaza izamuka rya 9.7%.

Ubu bwiyongere bw’umusaruro mbumbe bwagizwemo uruhare n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku ijanisha rya 7%, umusaruro ukomoka ku nganda wazamutseho 10% mu gihe serivisi zagize uruhare rwa 11%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yagaragaje ko umusaruro w’ibihingwa byo kurya wiyongereye ku ijanisha rya 8%, aho umusaruro w’ibigori wiyongereyeho 30% mu gihe uw’ibishyimbo wiyongerereyeho 18%.

Mu bihingwa byoherezwa mu mahanga umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 21% mu gihe ku wa kawa wo wagabanyutse ku ijanisha rya 13%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi wiyongereye biturutse ku mpamvu nyinshi zirimo no kuba igihembwe cy’ihinga cya A cyaragenze neza.

Ati “Muri iki gihe imvura yaguye neza kandi ighe gihagije, rero ingaruka zabyo twarazibonye, ntabwo dutunguwe n’uyu musaruro mu buhinzi by’umwihariko mu biribwa. Harimo igice kinini aho uruhare rwa Leta rutuma hari ibigerwaho ariko hakabamo ikindi kintu gito tutateganya kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ariko ubu ibihe byari byiza, imvura yaguye neza.”

Minisitiri Murangwa yatanze icyizere ko uko igihembwe cya mbere cyagenze neza, n’icya kabiri hari icyizere ko kizagenda neza by’umwihariko igihembwe cy’ihinga cya B na cyo cyabaye cyiza.

Ati “Iyo umusaruro w’ubuhinzi wagenze neza, ubukungu bwose muri rusange buba buhagaze neza, nta kidasanzwe twiteze ko cyazaba imbogamizi tudafiteho ububasha uretse ibyerekeye ikirere.”

Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereye ku ijanisha rya 22%, mu gihe umusaruro w’inganda zitunganya ibintu binyuranye wiyongereye ku rugero rwa 4%, na ho ibyerekeye ubwubatsi byiyongereyeho 16%.

Umusaruro wa serivisi z’ubuvuruzi wiyongereye ku rugero rwa 21%, ibijyanye n’ubwikorezi bizamuka ku rugero rwa 13%, uw’ubwikorezi bwo mu kirere uzamukaho 29%, ndetse n’izindi serivisi zirimo amahoteli ziyongereye ku ijanisha rya 13%.

Umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 28%, uwa serivisi z’ibigo by’Imari n’ubwishingizi wiyongeraho 6% mu gihe umusaruro wa serivisi z’uburezi wiyongereye ku ijanisha rya 13% na ho serivisi z’ubuzima, umusaruro wiyongereye kuri 14%.

Umuyobozi wa NISR, Murenzi yagaragaje umusaruro mbumbe w’igihugu wakomeje kwiyongera "kuva Covid-19 yatera aho ubukungu bwari bwahungabanye, nyuma yaho ubukungu bwarazahutse, ibikorwa byinshi birakorwa, ubwo bwiyongere twatangiye kubona mu mpera za 2021 bwarakomeje no kugeza ubu. Byakabaye wenda bitameze neza iyo biba icyo gihe tukiva muri Covid bikarekera ariko ni byiza ko byanakomeje na n’ubu.”

Related Articles

Business | 31-01-2023

Rwanda to host 2023 World Travel and Tourism Council Global Summit

Read More
Business | 31-01-2023

Rwanda’s tourism offerings on showcase at Vakantiebeurs Tourism Fair in the Netherlands

Read More
Business | 31-01-2023

Patience Mutesi named BPR Bank Rwanda boss

Read More