Technology

Irembo yahuguye abaturage mu bijyanye no kurinda amakuru yabo bwite ku ikoranabuhanga

Ikigo Irembo binyuze mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga hirya no hino ku Isi mu bijyanye n’umutekano ku ikoranabuhanga, cyahuguye abaturage bakoresha serivisi zacyo ku buryo bashobora kwicungira umutekano mu gihe bazikoresha.

Icyizere cy’abaturage no kurinda amakuru bwite yabo ni bimwe mu bishyirwa imbere n’Ikigo Irembo. Ni yo mpamvu iki kigo gikomeza gushyiraho ingamba nshya zo gukomeza kurinda amakuru bwite n’ubuzima bwite bw’abakoresha serivisi zacyo.

Mu rwego rwo kubahiriza itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’abantu, aho Ikigo Irembo gifitiye uburenganzira gutunganya amakuru [data processing] no kugenzura amakuru [data controlling], cyavuguruye amabwiriza agenga imikoreshereze ya serivizi zacyo.

Intego y’iri vugurura ni ukugenzura neza umutekano w’amakuru bwite y’abaturage ndetse no kurinda ko yakwinjirirwa mu buryo ubwo aribwo bwose.

Uko ikoranabuhanga rirushaho gukomeza gutera imbere, ni nako abarikoreraho ibyaha biyongera ndetse hakavuka n’amayeri mashya bakoresha. Mu guhangana na bo, Irembo yashyize imbere gahunda yo kongerera ubushobozi no kwigisha abaturage, binyuze mu kubaha iby’ibanze bikenerwa mu kuba bakirinda.

Ibi byose bikorwa hagamijwe guha umutekano uhamye abaturage mu gihe baba bakoresha serivisi za Leta ku Rubuga Irembo.

Mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakiliya kandi Irembo yatangije gahunda ya ‘NTUYARENZE’ igaragaza ibiciro bya buri serivisi umukiliya akeneye ku mu-agent, hagamijwe gukorera mu mucyo, kwirinda ubutekamutwe n’amakimbirane ayo ari yo yose yavuka.

Irembo yatangaje ko izakomeza gushyira imbere mu guharanira ko abakenera serivisi zayo, bazibona ku gihe kandi zinoze ndetse n’umutekano w’amakuru yabo ukarindwa.

Related Articles

Technology | 03-04-2023

BRD yatangije urubuga ruzajya rwifashishwa mu gutanga inguzanyo

Read More
Technology | 03-05-2023

Abagore b’abacuruzi begereye imipaka mu turere twa Burera,Huye,Rubavu n’a Rusizi bahuguwe ku ikoranabuhanga iSOKO.

Read More
Technology | 27-11-2023

Uko ikoranabuhanga ry’Abanyarwanda ryigaruriye imitima y’Abanyafurika bakorera ubushabitsi mu Bushinwa

Read More