Technology

Uko ikoranabuhanga ry’Abanyarwanda ryigaruriye imitima y’Abanyafurika bakorera ubushabitsi mu Bushinwa

U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere cyohereje muri Afurika ibicuruzwa byinshi, aho umwaka wa 2022 wasize ubucuruzi bw’impande zombi bugeze kuri miliyari $282.

Muri ako kayabo kose, amenshi ni ay’ibicuruzwa biva mu Bushinwa biza muri Afurika aho ibyavuyeyo uwo mwaka byari bifite agaciro ka miliyari $164.49.

Bisobanuye ko hari abacuruzi benshi b’Abanyafurika bayobotse inzira y’u Bushinwa, dore ko ibicuruzwa byo muri icyo gihugu bishimirwa guhenduka ugereranyije n’ibiva mu Burayi cyangwa muri Amerika.

Muri uwo mubano w’ubucuruzi hagati y’impande zombi, ikibazo gikomeye Abanyafurika bahura nacyo ni ukubona byoroshye amafaranga akoreshwa mu Bushinwa (Yuan) yo kwifashisha, ngo bayabone mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko gutwara amafaranga mu ntoki mu Bushinwa ugiye kurangura, bigoye cyane kubera uburyo bwo kwishyurana bw’ikoranabuhanga bwateye imbere.

Mu mwaka wa 2015 nibwo itsinda rito ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Bushinwa, ryatangiye gutekereza uko ryafasha mu gukemura icyo kibazo, ku buryo Umunyafurika ufite amafaranga kuri konti ye ya Mobile Money, yabona ama-Yuan mu buryo bw’ikoranabuhanga bworoshye, aho kujya kuvunjisha bisanzwe, aho bamuha amafaranga mu ntoki.

Uru rubyiruko rwakoze porogaramu y’ikoranabuhanga ruyita AFRICHR, aho ufite amafaranga kuri konti ya Mobile Money y’ibihugu byo muri Afurika bakorana, ayohereza muri iryo koranabuhanga rikamuha ama-Yuan cyangwa se yaba afite ama-Yuan ashaka koherereza amafaranga bagenzi be muri Afurika, iryo koranabuhanga rikayahindura mu mafaranga y’igihugu ashaka koherezamo.

Kugeza ubu AFRICHR ikorana n’ibihugu 27 muri Afurika birimo n’u Rwanda, icyakora urwo rubyiruko ruvuga ko gahunda ari uko umwaka utaha ibyo bihugu byakongerwa bikaba 35.

Christian Kadhafi ni umwe mu bashinze AFRICHR nyuma yo kumara igihe ari umunyeshuri mu Bushinwa.

Yabwiye IGIHE ko ubuhamya bakira bugaragaza ko borohereje benshi. Ati “Ubu buryo twabutekereje nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bakenera ama-Yuan ari benshi mu buryo butandukanye nko kwishyura amafaranga y’ishuri, kurangura ibicuruzwa ndetse n’amafaranga yo gutunga abanyeshuri mu buzima busanzwe bwa buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi Abanyarwanda n’Abanyafurika baba mu Bushinwa bakora nabo twasanze iyi gahunda yabafasha mu koherereza abavandimwe babo amafaranga.”

Kugira ngo umuntu yemererwe gukoresha iri koranabuhanga asabwa kuba afite konti ya WeChat. Uru ni urubuga nkoranyambaga ruzwi cyane mu Bushinwa rukora nka WatsApp, icyakora rukagira umwihariko w’uko abantu barwifashisha bishyuraniraho nk’uko konti za banki zikora.

Kadhafi ati “Ukeneye ama-Yuan ahabwa code yishyuriraho amafaranga (Frw) ahwanye n’ama-Yuan ashaka, hanyuma agafata ifoto (screenshot) yerekana amafaranga yoherejwe. Uwo muntu iyo amaze kuzuza imyirondoroye muri porogaramu ya AFRICHR, yerekwa umwanya ashyiramo ya foto hanyuma agakanda yemeza igikorwa, amafaranga amugeraho mu gihe gito cyane kuko bidafata iminota irenze ibiri.”

Yavuze ko mu gihe amafaranga umuntu ahabwa agendera ku biciro by’ivunjisha bigezweho ku rwego mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Uwakira Yuan agomba kuba akoresha imwe mu mabanki abarizwa mu Bushinwa, cyangwa se akaba afite WeChat na Alipay bikora neza ku buryo biba bishobora kwakira Yuan. Kubohereza amafaranga (Frw) agomba kuba afite Mobile money gusa bikaba akarusho akoresha na WeChat cyangwa Alipay.”

Kadhafi yavuze ko igishoro cya mbere bacyishatsemo kuko benshi batari bakamenya niba bizatanga umusaruro, icyakora yemeza ko aho bigeza umusaruro umaze kugaragara.

Umwe mu Banyarwanda biga mu Bushinwa ukoresha ubu buryo, yabwiye IGIHE ko amaze igihe abukoresha kandi bumworohereza.

Ati “Hari ubwo mu rugo bakenera kumpa amafaranga yo kwifashisha hano ku ishuri, nta bundi buryo bworoshye rero nabona ama-Yuan byoroshye ntakoranye na AFRICHR. Hari n’igihe buruse yanjye iza nkashaka gusaguriraho barumuna banjye, nkatanga ama-Yuan bakakira Amanyarwanda kuri Mobile Money.”

Yavuze ko mu mbogamizi bafite ari uko igishoro kikiri gike, bakaba bifuza abagura imigabane muri icyo kigo kugira ngo kirusheho kwagura amarembo.

Ati “Kugeza magingo aya ntiturabasha guhaza isoko ry’Abanyarwanda bakenera kurangura ibicuruzwa bivuye mu Bushinwa. Hagize banki yo mu Rwanda yifuza gukorana natwe tuyihaye ikaze.”

Indi mbogamizi ikomeye Kadhafi avuga ko bafite, ni uko hari ubwo nk’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bakeneye ama-Yuan baba benshi kurusha abafite ama-Yuan bashaka amafaranga ya Afurika.

Ibyo bituma hari ubwo bisanga bafite amafaranga menshi y’u Rwanda, ama-Yuan akabura bakabanza kujya kuyavunjisha, ubwo iyo serivisi z’abashaka ama-Yuan bafite amanyarwanda ikaba ikuwe ku murongo ngo badakomeza kuyasaba ari benshi.

Ati “Bidusigira akazi katoroshye ko gushaka uko ayo mafaranga natwe twayikuraho.”

Hari nk’umunsi iki kigo cyacuruje miliyoni 60 Frw, ariko kubera kubura abafite ama-Yuan bashaka amanyarwanda biba ngomba ko iyo serivisi iba ikuwe ku murongo.

Uru rubyiruko ruvuga ko ikoranabuhanga ryabo ryubatse mu buryo ikintu cyose ukoze uhita ubona ubutumwa mu gihe kitarenze amasegonda 20.

AFRICHR yifuza ko umwaka wa 2024 warangira batangiye no gukorana n’Abanyafurika bo mu bihugu bya Maroc, Misiri, Nigeria na Algeria.

Related Articles

Technology | 03-04-2023

BRD yatangije urubuga ruzajya rwifashishwa mu gutanga inguzanyo

Read More
Technology | 03-05-2023

Abagore b’abacuruzi begereye imipaka mu turere twa Burera,Huye,Rubavu n’a Rusizi bahuguwe ku ikoranabuhanga iSOKO.

Read More
Technology | 31-10-2023

Irembo yahuguye abaturage mu bijyanye no kurinda amakuru yabo bwite ku ikoranabuhanga

Read More