Technology

BRD yatangije urubuga ruzajya rwifashishwa mu gutanga inguzanyo

Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD, ku bufatanye n’Ikigo Q-Lana Inc yubatse urubuga ruzajya rukoreshwa mu mitangire y’inguzanyo hakoreshejwe internet.

Itsinda ry’abakozi ba Q-Lana n’aba BRD bafatanyije kubaka urwo rubuga rukorerwamo kwakira dosiye zisaba inguzanyo, kuzisesengura, kuzemeza, gutanga inguzanyo, kuzikurikirana n’ibindi.

Iyi ntambwe izatuma serivisi zihabwa abakiliya zihuta kurushaho kuko gufata icyemezo ku bagomba guhabwa inguzanyo bikorwa vuba bishoboka.

Ubwo uru rubuga rwamurikwaga mu mpera za Mutarama 2023, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yashimiye itsinda ry’abagize uruhare mu ikorwa ryarwo no kuba intego ryari rifite mu itangira ry’umushinga yarabashije kugerwaho.

Ati “Dufite intego yo kuba indashyikirwa mu nzego zose. Uru rubuga ‘go-live’ ruzadufasha gutera indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ikoranabuhanga rituma abakiliya bahabwa serivisi zihuta.”

Umuyobozi Mukuru wa Q-Lana yavuze ko bishimiye intambwe yatewe ku bufatanye bw’ibigo byombi.

Ati “Urugendo rwo gutanga inguzanyo muri banki z’iterambere iteka ruhora ruziguye bitewe n’imiterere y’ubwoko bw’inguzanyo. Aba bakozi bacu batsinze izo mbogamizi. Hamwe n’iyi ntambwe twashyizeho urufatiro rw’imikoranire ikomeye mu bihe biri imbere.”

Abakozi bagera ku 130 bo mu mashami 12 ya BRD ni bo bazakoresha uru rubuga rwa Q-Lana mu mitangire y’inguzanyo aho amadosiye y’abakiliya azajya yegeranywa hakoreshejwe internet.

Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda ifite inshingano zo gufasha urwego rw’abikorera kugira uruhare mu byafasha kugera ku mpinduramatwara mu iterambere n’Intego z’Iterambere Rirambye binyuze mu kubaha serivizi z’imari zihendutse.

Q-Lana Inc cyo ni ikigo cyashinzwe mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba gikorera mu Bubiligi no mu Rwanda. Gitanga ubufasha mu bikorwa bifasha ibigo by’imari n’iby’ubucuruzi gutanga serivisi binyuze kuri internet.

Related Articles

Technology | 03-05-2023

Abagore b’abacuruzi begereye imipaka mu turere twa Burera,Huye,Rubavu n’a Rusizi bahuguwe ku ikoranabuhanga iSOKO.

Read More
Technology | 31-10-2023

Irembo yahuguye abaturage mu bijyanye no kurinda amakuru yabo bwite ku ikoranabuhanga

Read More
Technology | 27-11-2023

Uko ikoranabuhanga ry’Abanyarwanda ryigaruriye imitima y’Abanyafurika bakorera ubushabitsi mu Bushinwa

Read More